Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza ko ibyumweru bibiri biri imbere bizaba iminsi ikomeye cyane kuri icyo gihugu kubera icyorezo cya Coronavirus, aho iteganya ko abazapfa bakizize bari hagati y’ibihumbi 100 na 240.
Minisiteri y’Ingabo iri kureba uko yagura amashashi menshi abikwamo imirambo ndetse ikazitabaza n’andi yari ifite mu bubiko. Ni nyuma y’uko isabwe arenga ibihumbi 100 n’Ikigo gishinzwe Ubutabazi (FEMA).
Umuvugizi wa FEMA yavuze ko bari kwitegurira iminsi mibi iri imbere. Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Minisiteri y'Ingabo, Maj. Gen. Jeff Taliaferro, yavuze ko ubusabe bw'icyo kigo babwakiriye ndetse bari kubukoraho.
Iyi ntambwe iraba yiyongera ku bundi bufasha bukomeye bwatanzwe n’iyo Minisiteri yohereje ubwato bubiri bukoreshwa nk’ibitaro muri leta za New York na Los Angeles, zimaze kugira abarwayi barenze ubushobozi bw’ibitaro zifite.
Kugeza kuri uyu wa 3 Mata 2020, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu gifite abantu benshi banduye Coronavirus, 245 373. Abo imaze guhitana ni 6 095 naho abayikize ni 10 403.





Ibitekerezo 0