Umuvugizi w’ibiro bya Perezida yabwiye abanyamakuru ko Biden ameze neza nubwo yaguye, nkuko BBC yabitangaje.
Biden yaguye ubwo yuriraga indege imujyana Atlanta muri Leta ya Georgia guhura n’imiryango ifite inkomoko muri Aziya nyuma y’ubwicanyi bwabereye muri ako gace, aho umuntu ufite imbunda aherutse kwica arashe abantu umunani abasanze mu nzu zinanura ingingo.
Perezida Biden yanyereye inshuro eshatu ku ngazi za Air Force One, icyakora arahaguruka yongera kuzamuka.
Karine Jean-Pierre, umuyobozi wungirije ushinzwe itangazamakuru muri Whitehouse yavuze ko ubuzima bwa Biden w’imyaka 78 bumeze neza cyane nyuma yo kugwa.




Ibitekerezo 0