Nyuma yo kugwa ku bindi bibuga,abayobozi bo muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika,bazikoreye igenzura bahita baziha ibyangombwa ko ntakibazo zifite,zikomeza ingendo.

Indege ya 65 (flight 65 ) yavaga mu mujyi wa Los Angeles yerekeza i Parisi,yagarukiye mu nzira ihita igana ku kibuga cya Salt Lake City,nyuma y’uko abayobozi bo muri leta Zunze Ubumwe za Amerika baketse ko ishobora kuba irimo igisasu cya bombe.

Icyakora ntihatangajwe niba hari uwatawe muri yombi cyangwa se umugenzi waba wakorewe igenzurwa.

Nyuma gato nabwo indi ndege ya 55 (Air France Flight 55 ) yavaga ku kibuga mpuzamahanga cya Washington yerekeza ku kibuga kitiriwe Charles de Gaulle i Paris mu Bufaransa,yasubitse urugendo igeze mu kirere ihita yerekeza ku kibuga cya Halifax, Nova Scotia, nayo ku bwo kwikanga igisasu cyo mu bwoko bwa bombe.

CNN itangaza ko gusubika ingendo ku bwo kwikanga ibisasu byo mu bwoko bwa bombe mu ndege,ari cyo kintu gikomeye.

Abari batwaye izi ndenge babwiraga abagenzi ko bibaye ngombwa ko bagwa ku bindi bibuga ku buryo butunguranye, ariko ntibababwire impamvu ku buryo ntawamenyaga ibiri kuba.

Icyakora byaje gutahurwa ko izi ndege zasubikaga ingendo kubera kwikanga ibitero by’ubwiyahuzi bikomeje kubera mu Bufaransa hamwe n’ibikomeje kunugwanugwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abasesengura ibijyanye n'ibi bitero by'ubwiyahuzi, bagaragaje ko ari uburyo bwaba bwakoreshejwe mu gutuma abanyapolitiki bo muri ibi bihugu bivugwamo ubwiyahuzi,barushaho kurinda umutekano w’abaturage.