Ibintu byahinduye isura ubwo abarwanshyaka ba New Black Panther, ishyaka riharanira ukwirwanaho kw’abirabura, basakiranaga na polisi barimo abitwaje imbunda, mu mujyi wa Baton Rouge, muri Leta ya Louisiana kuri uyu wa Gatandatu.
Muri uwo mujyi warasiwemo Philando Castile kuwa Gatatu w’iki cyumweru, amagana y’abigaragambya yakoraniye ku biro bya polisi, mu ntero n’inyikirizo bose hamwe bati “Nta butabera! Nta mahoro!”
Marie Flowers wigarambyaga yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press ati “Abahungu b’abirabura bakomeje kwicwa kandi ibi ni ingaruka z’ibibamze igihe bikorwa mu myaka isaga 10.”
Mu mujyi wa St Paul muri Minnesota ho, ijoro ryose abirabura baraye batera amacupa ku bapolisi, babatera ibishashi by’umuriro biraswa iyo hari ikintu kidasanzwe, badasize n’amabuye. Bamwe mubapolisi bahakomerekeye.
Abigaragambya benshi bafunze imihanda n’ibiraro muri San Francisco na Fresno muri Leta ya California, andi Magana y’abigaragambya akoranira ahitwa West Palm Beach, Fort Lauderdale na Miami muri Leta ya Florida.
Mu Mujyi wa New York ho, abantu nibura 20 batawe muri yombi ubwo bakoraga urugendo banyura mu mujyi wa Manhattan.
Ukwihorera kw’abirabura
Kuwa Kane w’iki cyumweru, abapolisi batanu bishwe n’umusore w’umwirabura, Micah Johnson wari ufite imyaka 25, ubwo imbaga yigaragambyaga kubera abirabura bari bishwe n’abapolisi b’abazungu.
Icyo gihe Micah Johnson yakomerekeje n’abandi bapolisi barindwi n’abasivili babiri. Uyu musore nyuma yaje kwicwa n’igisasu cyari cyanazwe ahaparikwa imodoka aho yari yihishe nyuma yo kurasa abapolisi.
Umuyobozi wa Polisi ya Dallas, David Brown yavuze ko Johnson yabwiye uwagerageje kugirana nawe ibiganiro ngo ahagarike kurasa, ko yashakaga kwica abazungu by’umwihariko abapolisi, kuko yari yarakajwe n’iraswa ry’abirabura ryari ryagizwemo uruhare n’abapolisi b’abazungu.
Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko Micah Xavier Johnson yabaye umusirikare muto wacyo ndetse akoherezwa mu kazi muri Afghanistan mu 2013, nyuma y’imyaka itandatu ari mu Nkeragutabara, Army Reserve.
Nyuma y’amezi atandatu mu icyenda yagombaga kumara mu kazi muri icyo gihugu cyo ku muri Aziya, umusirikare mugenzi we w’umugore yamushinje kumuhohotera, bituma yirukanwa agarurwa iwabo asubira kubana na mama we i Dallas mu gace ka Mesquite.
Izindi wasoma: USA: Ba mudahusha barashe abapolisi 11, bane bahita bapfa
USA: Abapolisi babiri b’abazungu bishe umwirabura biteza imyigaragambyo






Ibitekerezo 0