{Umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bowe Bergdahl uherutse kurekurwa na d'Al-Qaïda muri Afghanistan aho yari amaze imyaka itanu, aribazwaho byinshi ko ashobora gukora ibyakinwe muri filime "Homeland" irimo umusirikare watahutse yarashyizwemo amatwara y’abiyahuzi bakora iterabwoba.}

Muri iyo filme "Homeland", umusirikare Sergent Brody yatabawe n’ingabo zidasanzwe za Amerika asubira iwabo afatwa nk’intwari nyamara yari yarashyizwemo amatwara ya Al-Qaïda anategura guhitana abayobozi bakomeye b’igihugu.

Bowe Bergdahl (i bumoso) warekuwe na Al-Qaïda arikangwamo Sergent Brody wo muri filime Homeland
Bowe Bergdahl (i bumoso) warekuwe na Al-Qaïda arikangwamo Sergent Brody wo muri filime Homeland

Uyu musirikare Bergdahl w’imyaka 28 we ntiyakiriwe bikomeye nk’intwari ubwo yageraga iwabo kuwa Gatanu.

Yarekuwe tariki 31 Gicurasi agezwa i San Antonio muri Texas bucece nyuma ajyanwa mu bitaro bya gisirikare, nyuma akazakurikiranwa ngo harebwa niba yasubizwa mu gisirikare.

Hibazwa byinshi ku buryo yafashwemo na Al-Qaïda muri Kamena 2009 ndetse n’uburyo yarekuwemo aguranwe n’abanya- Afghanistan batanu bari bafungiye i Guantanamo.

REBA HANO INCAMAKE YA FILIME HOMELAND