Aba bombi ni Dmytro uzwi mu gisirikare ku izina rya ‘Khant’ na Oksana uzwi nka ‘Puma’, bashyingiranywe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Kyiv, mu gihe intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine ikomeje.
Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko aba bombi bamenyanye nyuma yo kuva mu Burusiya, bagahitamo kujya gufasha Ukraine guhangana n’ibitero by’ingabo z’igihugu bakomokamo.
Urukundo rwabo rwashibutse mu bihe bikomeye by’intambara, aho bagiye bahura n’ibibazo birimo ibitero by’amasasu, ariko bakomeza kubana no gushyigikirana kugeza bafashe icyemezo cyo kurushinga.
Mu muhango w’ubukwe bwabo, Dmytro yari yambaye imyambaro ya gisirikare, mu gihe umugeni we Oksana yari yambaye ikanzu yera.
Aba bombi banifotoje bambaye imyambaro ya gisirikare, bafite imbunda, mu mafoto agaragaza ubuzima bwabo nk’abasirikare bahisemo guhangana n’igihugu bakomokamo.
Umuhango w’ubukwe wagaragayemo Denis Kapustin, uzwi ku izina rya ‘White Rex’, uyobora umutwe wa Russian Volunteer Corps (RVC), ugizwe ahanini n’Abarusiya barwanira ku ruhande rwa Ukraine.
Kapustin yanaherekeje Oksana mu muhango wo gushyingirwa.
Dmytro, ufite inkomoko muri Ukraine, yakoze urugendo rw’ibilometero bigera ku 160, ava mu Mujyi wa Belgorod mu Burusiya yerekeza i Kharkiv muri Ukraine, agamije kwiyandikisha mu basirikare b’icyo gihugu.
Uyu musore yabanje kurwanira mu mutwe wa Kraken no muri Brigade ya Gatatu ishinzwe ibitero, mbere yo kwinjira muri ‘Russian Volunteer Corps’, ari na yo abarizwamo kugeza ubu.
Ku ruhande rwa Oksana, yatangiye kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha Ukraine mu 2022, ubwo u Burusiya bwatangizaga ibitero simusiga kuri icyo gihugu.
Yabaye mu ngabo zishinzwe kurinda uturere, zizwi nka Territorial Defence Forces, ndetse no mu matsinda y’abakorerabushake agira uruhare mu kurinda abaturage.
Mu 2023, Oksana yagize uruhare mu bikorwa byo gukura abana n’ababyeyi babo mu bice byari byugarijwe n’intambara, birimo Bakhmut, Avdiivka na Oleshky, kari mu duce twari twarigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya.









Ibitekerezo 0