Nkuko byemezwa n’inzego za Polisi umuntu 1 niwe waguye muri icyo gitero ndetse abapolisi bataramenyekana umubare bakomeretse. Abatuye mu nyubako ziherereye muri uwo Mujyi bimuwe mu rwego rwo kurindirwa umutekano.

Ibi bibaye mu gihe Leta y’u Bufaransa ikomeje iperereza ku bagabye ibitero ku italiki ya 13 Ugushyingo 2015 mu Mujyi wa Paris.

Kuri uyu wa kabiri Police y’iki gihugu yemeje ko yashoboye kumenya imyirondoro y’umwe mu bantu bakekwa ko bagabye ibitero kuri Stade de France.

Polisi ivuga ko yashoboye kumenya ijwi ry’umuntu wasomye itangazo ryemeza ko umutwe wa leta ya kisilamu( Islamique state) ariwo wagabye ibyo bitero ndetse imodoka yakoreshejwe yabonetse mu Mujyi wa Paris.

Nkuko byemezwa na Polisi y’u Bufaransa, umwiyahuzi wa 9 yamekanye hifashishijwe ijwi ryumvikanye mu mashusho yakorshejwe ubwo umutwe wa leta ya kisilamu washyiraga ahagaragara itangazo ryemeza ko ariwo wagabye ibitero by’ubwiyahuzi mu Mujyi wa Paris.

Ku bufatanye n’inzego zishizwe iperereza, hemejwe ko Fabien Clain, umugabo ugendera ku mahame y’idini ya Islam ufite inkomoko mu Bufaransa ari umwe mu byihebe byagabye ibyo bitero.

Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko, ni umwe mu bayobozi b’icengezamatwara rijyanye n’imyemerere y’idini ya Islam mu Bufaransa.

Inzego zishinzwe kurwanya iterabwoba zivuga ko zatangiye kumushakisha kuva mu mwaka wa 2001. Ni muri uwo mwaka Fabien Clain afatanyije n’umuvandimwe we ndetse n’abagore babo, baje kurema umutwe wiswe salafiste. Bidatinze uyu mutwe waje kwiyita “le clan des Belphégor ”. Nyuma y’imyaka itatu mu maka wa 2004 “le clan des Belphégor ” baje kwihuza n’undi mutwe w’iterabwoba wiswe « l'émir blanc ».

Polisi yakajije umukwabu wo gushaka abagabye ibitero mu bice bitandukanye i Paris
Polisi yakajije umukwabu wo gushaka abagabye ibitero mu bice bitandukanye i Paris