{Umucamanza uhagarariye inyungu za Leta ya New Hampshire mu rubanza ruregwamo Umunyarwandakazi Beatrice Munyenyezi atunga urutoki itsinda riburanisha uru rubanza kuko barananiwe gushyira hanze umwanzuro w’urukiko kuwa kane.}
Munyenyezi aregwa kuba yarabeshye izi nzego zishizwe abinjira ndetse n’abatanga ubwenegihugu muri Leta Zunze Ubumwez'Amerika ko atagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ikinyamakuru San Francisco Gate kivuga ko inzego z’ubuyobozi zirega Munyenyezi kuba yaragize uruhare mu ifatwa ku ngufu ry'impunzi z’Abatutsi ndetse no kubica muri Jenoside, akaba mu gihe cyo gusaba ubwenegihugu atarigeze atanga aya makuru.
Kugira ngo ahamwe n’iki cyaha, ubushinjacyaha bugomba kwereka abacamanza ibimenyetso ntakuka by’uko Munyenyezi yabeshye inzego zishinzwe abinjira muri Amerika by’uko yagize uruhare muri Jenoside.
Ubushinjacyaha buvuga ko bwavuganye n’abatangabuhamya biboneye Munyenyezi akora ayo mahano ariko abo mu muryango we bahakana ko atigeze yishora muri Jenoside ngo kuko batigeze banamubona yitwaje imbunda cyangwa yambaye imyenda ya gisirikare. Ahubwo bemeza ko Munyenyezi icyo gihe yari atwite impanga.
Uru rubanza rugamije kumenya neza impamvu Munyenyezi yabeshye kugira ngo yemererwe kubona ubwenegihugu bwa Amerika, abashinjacyaha bazerekana uruhare rwe muri Jenoside. Nahamwa n’iki cyaha, uyu mubyeyi w’abana batatu azoherezwa mu Rwanda kurangirizayo igihano azaba yahawe.
Munyenyezi yashakanye na Arsene Shalom Ntahobali, nawe yaburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha, yaburanye mu rubaza rwitiriwe Butare. Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bakatiwe muri Kamena umwaka ushize igifungo cya burundu kubw’uruhare rwabo muri Jenoside. Ntahobali yahamwe n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.
Munyenyezi mu 1994 yabaga muri Perefegitura ya Butare, muri hoteli y’umuryango we. Abashinjacyaha bo mu Rukiko rwo muri Amerika bamurega kuba yarafashaga abakoraga Jenoside kugenzura indangamuntu z’abacaga kuri bariyeri imbere y’iyo hoteli yabagamo aho kandi yatangaga amabwiriza yo gufata ku ngufu no kwica Abatutsi muri Jenoside.
Hari ubuhamya bwemeza ko Munyenyezi yakubise ikibando mu mutwe w’umwana w’Umututsi wahise witaba Imana ako kanya. Inyandiko z’Urukiko kandi zimurega kuba yarahise yikubira imitungo y’abiciwe muri Jenoside.
Abacamanza muri Kamena 2011 banditse ati: "Za bariyeri zari hanze ya hoteli Ihuliro yari izwi kuba iteye ubwoba muri Butare, kandi yamenyekanye nk’iyaguyeho abantu benshi abandi bahafatiwe ku ngufu."
Munyenyezi ari muri gereza kuva yatabwa muri yombi muri Kamena 2010. Ubutabera bwagenzuye urugo rwe ruri i Manchester aho bwafatiriye bimwe mu bikoresho bye, mu byafashwe harimo icyuma kibika amakuru cya mudasobwa, telefone zigendanwa, ibitabo bye, amafoto ye ndetse hanafatiriwe icyemezo cye cyo kuba Umunyamerika. Uyu muhango wo kumwemerera kuba Umunyamerika aho wabereye niho uru rubanza rwe ruri kubera hashize imyaka irenga icumi yemereye kuhatura.

Ibitekerezo 0