{Igisirikare cya Pakisitani cyatangaje, kuri uyu wa Gatandatu, ko cyishe umwe mu bayobozi bakuru ba Al-Qaïda Adnan al-Shukrijumah wahigishwaga uruhindu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.}

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko uwo muyobozi wa Al-Qaïda yiciwe mu mirwano yabereye hafi y’umupaka uhuza Pakistan na Afghanistan.

Adnan al-Shukrijumah yari ku rutonde rw’ibyihebe bishakishwa na Amerika, agashinjwa gutegura igitero cy’ubwiyahuzi cyabereye muri gari ya moshi i New York.

Uretse icyo, yashinjwa kuba ariwe uyubora ibitero bya Al-Qaïda bikorerwa hanze ya Pakistan.

Adnan al-Shukrijumah wishwe
Adnan al-Shukrijumah wishwe

Itangazwa ry’urupfu rw’uyu mugabo ryaje mu gihe Umunyamabanga w’Ingabo wa Amerika Chuck Hagel yari muri Afghanistan mu bikorwa byo gusura abasirikare ba OTAN mbere y’uko bahava mu mpera z’uku kwezi.