Polisi yagaragaje ko Salah Abdeslam w’imyaka 26 y’amavuko ari we ukekwa cyane mu kugaba ibitero.
Kugeza magingo aya polisi yatangiye kugaragaza Salah Abdeslam nka ruharwa ibuza n’abantu kumwegera.
Abayobozi batangaza ko uyu mugabo ari umwe mu bantu batatu bavukana bakomoka mu Bubiligi bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyo ku wa Gatanu.
Undi Brahim Abdeslam w’imyaka 31 nawe avugwaho kuba yarafatanyije n’abagabye igitero. Umuntu wa gatatu yitwa Muhammed nawe yafatiwe i Brussels mu gace ka Molenbeek agaruka mu Bufaransa.
Abayobozi bavuga ko abavandimwe batatu bakurikiranweho gufatanya n’abagabye ibitero bakurikiranywe hashingiwe ku modoka ebyiri za WV Polo zanditswe mu Bubiligi; zakodeshejwe na Sallah Abdeslam. Izi modoka zasanzwemo imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov ahitwa Montreuil i Paris.
Umutwe wa Islamic State wigambye kuba wari inyuma y’igabwa ry’ibitero cy’amasasu n’amabombe cyo ku wa Gatanu ku mazu afatirwamo amafunguro n’ahabera ibitaramo no muri Stade Nkuru y’u Bufaransa.
Barindwi mu bagabye igitero bahise bapfa nyuma yo kumenya uruhererekane rw’abiyahuzi.





Ibitekerezo 0