Uyu musenateri w’umu-républicain, Tom Cotton, yigeze kuvuga ko abakurambere ba Amerika babonaga ubucakara nk’ikintu kibi ariko cya ngombwa, cyubakiyeho ubumwe.
Amagambo ye yanavugishije benshi nk’ashyigikira ubucakara aho bayafashe nk’igisobanuro yashakaga guha ubucakara bwakorewe abirabura mu gihe butari bukwiriye kubaho.
Senateri Cotton yagize ati “Tugomba kwiga amateka y’ubucakara n’akamaro kabwo ku iterambere ry’igihugu cyacu bitabaye ibyo ntitwasobanukirwa igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko n’abakurambere bahanze Amerika na bo babivuze, ubucakari cyari ikintu kibi ariko cy’ingenzi kuko ubumwe ari ho bwubakiye, kubera ko ubumwe bwaje kugira ngo harangizwe ubucakara nk’uko Abraham Lincoln yabivuze.”
Imyaka 230 irashize hashinzwe guverinoma yubakiye ku Itegeko Nshinga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse haciyeho n’imyaka 150 ubucakara bukuweho muri iki gihugu.
Nyamara umurage wasizwe n’abashinze iki gihugu wo kuvuga ko ubucara ari igikorwa cyiza uracyagibwaho impaka ndende.
Gusa mu gihe no mu bayobozi babanje b’iki gihugu babonaga ubucakara nk’ikintu cya ngombwa, hari n’abandi babubonye nk’amahano, ni yo mpamvu hahoraho kutabyumvikanaho ku mpande zombi.
Ubucakara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwakuweho mu 1808. Ibintu byasabye intambara yo gukura intekerezo zabwo mu mitwe y’abanyamerika.
Iyo abayobozi ba mbere bageragezaga gukuraho ubucakara, byarangiraga habayeho no kumeneka kw’amaraso. Ingaruka z’iyi mitekerereze zarakomeje kugera n’uyu munsi.


Ibitekerezo 0