Uru rubanza rwatangijwe mu Ukwakira 2021 ubwo uyu munyamakuru yashyiraga ifoto ya Giorgia Meloni ku rubuga rwa X akavuga ko igihagararo cye kidashamaje.

Yavuze ko uburebure bwa Meloni budakanganye, bityo ko ntawe akwiriye gutera ubwoba.

Uyu munyapolitiki Giorgia Meloni yifashishije urubuga rwa Facebook avuga ko iyo foto bakoresheje bamwita mugufi ihabanye n’uko angana.

Media Report yatangaje ko ubusanzwe Giorgia Meloni afite uburebure buri hagati ya metero 1.58 kugeza kuri metero 1.63.

Urukiko rwemeje ko uwo munyamakuru ahanishijwe gutanga amayero 5000, nubwo yemerewe kujurira.

Si ubwambere Meloni ajyana umunyamakuru mu rukiko kuko mu Ukwakira 2023, Urukiko rw’i Roma rwaciye amande umunyamakuru Roberto Saviano washinjwe kumutuka.

Muri raporo yakozwe uyu mwaka wa 2024 hashingiwe ku bwisanzure bw’Itangazamakuru, u Butaliyani bwavuzweho kugira imanza nyinshi ziregwamo abanyamakuru.

Minisitiri w'Intebe Giorgia Meloni yari yatanze ikirego ashinja umunyamakuru kumusebya
Minisitiri w'Intebe Giorgia Meloni yari yatanze ikirego ashinja umunyamakuru kumusebya