{Ihuriro ry’abacuruzi ba Kampala ryamaze gukusanya miliyoni 300 z’amashiringi azagurwa ibiryo byo gufasha abaturage bazahajwe n’intambara muri Sudani y’Epfo.}
Umujyanama mukuru mu bya gisirikare muri Uganda Gen.Salim Saleh, yakanguriye Abanya-Uganda bose gufasha abaturage bo muri sudani y’Epfo kubera ko mbere y’intambara iri kuberayo bahakoreraga ubucuruzi bukomeye cyane.
Byari mu muhango wow o gukusanya iyi mfashanyo waberaga Mutundwe ku wa gatatu.
Yagize ati “Mu bihe bibi no mu byiza, tugomba kwibuka abavandimwe bo muri Sudani y’Epfo, Igihe Sudani yari amahoro, Uganda yarahacuruzaga cyane.”
Ukuriye iki gikorwa cyo gukusanya inkunga ifasha Sudani y’Epfo cyiswe (Afri-Aid) Pastor Robert Kayanja, yavuze ko bakomeza ubukangurambaga ku buryo byibura Abanyauganda batanga amashilingi angana na miliyari ebyiri agurira ibyo kurya abo muri Sudani y’Epfo.
Umuririmbyi Jose Chamelion ubwo yaririmbaga muri iki gitaramo cyo gukusanya amafaranga, yavuze ko agiye kugera ku banya sudani y’Epfo baba muri Uganda, nabo akababwira gukusanya amafaranga afasha bene wabo.

Ibitekerezo 0