Aba baturage barimo abana kugeza ku bakambwe bari bitwaje ibyapa bitandukanye byiganjemo amagambo yereka Trump ko batamwishimiye, ahanini kubera imyanzuro afata mu gihugu ariko igira n’ingaruka ku mahanga.

Muri iyi myigaragambyo yabaye igihe Trump n’umugore we basangiraga icyayi n’Umwamikazi Elizabeth II, benshi bari bafite ibyapa bivuga ko akwiye kureka guhohotera abimukira, ndetse banamwibutsa ko ubuzima bw’abirabura bukwiye guhabwa agaciro.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko abatari baje bitwaje ibyapa, hari ibyari ku mihanda byanditseho amagambo avuga ko Trump akwiye kurohwa, cyangwa ko ariwe muntu wa mbere ku Isi ugira ironda bwoko, mu gihe abandi bamusabaga kutivanga muri gahunda y’iki gihugu yo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit).

Mu butumwa bw’amashusho yashyize hanze, Patisse Cullors watangije ubukangurambaga ‘Black Lives Matter’ muri Amerika, yashimye abitabiriye iyi myigaragarambyo, avuga ko guhuza imbaraga ku rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abirabura bizatuma bagera ku cyo baharanira.

Polisi yo mu Mujyi wa Londres ivuga ko iyi myigaragambyo yitabiriwe cyane ku buryo byabaye ngombwa ko bafunga Trafalgar Square yagombaga guhururiramo abigaragambya, kubera ko hari hamaze kuzura.

Abateguye iyi myigaragambyo bavuga ko yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 250, nubwo bigoye kwemeza niba koko uyu mubare ariwo, bikaba byemejwe ko iki aricyo gikorwa cyo kwigaragambya kitabiriwe cyane i Londres, nyuma y’aho mu 2003 abasaga miliyoni imwe bitabiriye kwamagana intambara yo muri Iraq.

Tariki ya 12 Nyakanga nibwo Trump yageze mu Bwongereza, aho uretse guhura na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ndetse n’Umwamikazi anateganya gusura ibikorwa bye by’ubucuruzi bihari birimo n’ikibuga gikinirwaho umukino wa Golf.