Igipolisi cy’ahitwa Wiltshire gikurikirana ibibazo by’ihohoterwa ry’abana rishingiye ku gitsina, kikaba kivuga ko Edward Heath yaba yarijanditse muri ibyo byaha.
Kikaba cyahamagaje kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Kanama 2015 abatangabuhamya n’abahohotewe kuza gutanga ubuhamya kuri uyu mugabo wo mu ishyaka ry’aba ‘Conservateurs’ waba yarahishiriye abahohoteye abo bana.
Aba bapolisi bavuze bati: ”Edward Heath agomba kuba yaragize uruhare mu bikorwa byo guhohotera abana.”

Ted Heath, wapfuye mu mwaka wa 2005, yabaye iciro ry’imigani ku mbuga za internet ubwo hakwirakwizwaga amagambo amushinja guhohotera abana b’abahungu.
Bikaba byarabaye ngombwa ko igipolisi cya Wiltshire gifungura idosiye kuri iki kibazo nyuma y’uko na bo bashinjwe kuryamisha ibirego byo mu myaka ya za 1990.
Komisiyo yigenga y’igipolisi ishinzwe kwakira ibirego yavuze ko hari umupolisi mukuru wari watangiye gukurikirana iki kibazo ariko Heath akamutambamira, bigahagarara.
Nyuma y’imyaka igera kuri 20 ubu hakaba hafunguwe idosiye aho polisi ivuga ko Heath yavuzwe mu byaha by’ihohotera byakorewe abana. Ngo yatuye igihe kinini ahitwa Salisbury, bakaba bifuza kumva uwagira amakuru yafasha mu gukurikirana iki kibazo cyangwa uwaba yarahohotewe.
Angus Macpherson wo mu gipolisi cya Wiltshire, arizeza ko bazakora neza iki gikorwa kandi ko bazaha umwanya abafite icyo bazi n’iyo baba ari aba kera bakaba bari baracecekeshejwe.
Heath akaba atarigeze ashaka umugore benshi bakaba barakundaga kumushinja ubutinganyi nk’uko The Guardian ibivuga.

Ibitekerezo 0