Ibibuga by'indege byahagaritse ingendo birimo ikibuga cy'indege cya Manchester, cyahagaritse ingendo mu rwego rwo kugira ngo abakozi bacyo bakubure umuhanda ukoreshwa n'indege, uretse ko aka kazi katoroshye kuko urubura rwinshi ruri kongera kuwupfuka.
Ikibuga cy'indege cya Birmingham nacyo cyasabye abagenzi kwitegura kongera igihe cy'urugendo rwabo kuko rushobora gukererezwa n'uru rubura rwinshi. Ikindi kibuga cyatanze umuburo ni icya Liverpool.
Uretse urubura rwinshi, hari impungenge z'uko umuriro ushobora kubura mu bice bitandukanye, bikagira ingaruka ku mikorere y'ibibuga by'indege.
Hari impungenge ko uru rubura rushobora kuza gutuma umukino ugomba guhuza na Manchester United na Liverpool FC ushobora gusubikwa bitewe n'uru rubura rukomeje kuba rwinshi.






Ibitekerezo 0