Mu buhamya bwe, Mutanguha yabagaragarije uko yaburiye umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994,n’uburyo we yaje kuyirokoka.
Hari mu gikorwa cyo gutangiza no gukusanya inkunga ku muryango witwa ‘March of the Living’s young professionals,’ ukunze gufasha urubyiruko mu gukora ingendo zigamije kubigisha amateka, basura inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abayahudi mu gihugu cya Polongne, igikorwa uyu muryango watangiye guhera mu mwaka wa 2010.
Urubuga rwa Jewish News, rwanditse ko Mutanguha yahamirije abari bateraniye muri iki gikorwa ko iyo hagiraga inshuti ye imubwira ko umuryango we wose wishwe, atabyemeraga akibwira ko bamubeshya, ariko na we ubwe yaje gusanga abo mu muryango we bose barishwe.
Ubwo Mutanguha yavugaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yagize ati" impamvu nishimira umurimo wanjye, ni uko numva ko imibereho yanjye nayerekeje ku mateka ya Jenoside no kuyibuka. Abayirokotse bagomba kuyivugaho,kuko tutayivuzeho nta wundi wazabikora".
Mutanguha yanagejeje ubuhamya ku bantu barenga 500 barimo abo muri kimwe mu bigo by’ishuri kibarizwamo Abayahudi benshi, JFS, abayobozi b’amahuriro y’urubyiruko mu kigo cya JW3, anagera ahari urwibutso rw’abazize Jenoside y’Abayahudi, mu Bwongereza.
Chaim Olmer, warokotse Jenoside y’Abayahudi ngo kuva mu myaka yashize akunda kwitabira ibiganiro nk’ibi mu rwego rwo gufasha urubyiruko kurushaho kugira ubunararibonye mu mateka.
Umuryango ‘March of the Living’ uhuza abantu bo ngeri zitandukanye, ku buryo bifasha abitabira ingendo uyu muryango ukoresha guhana ubuhamya no kwibuka, byose bigamije icyerekezo cyiza.








Ibitekerezo 0