Muri Kamena 2016 nibwo abaturage b’u Bwongereza batoye bashimangira ukwivana muri uyu muryango, muri kamarampaka yasize uwari Minisitiri w’Intebe, David Cameron, yeguye ku mirimo ye agasimburwa na Theresa May.

Iyi ngingo kandi iherutse gutuma amatora rusange muri iki gihugu atorerwamo abadepite bahagarariye uduce tunyuranye mu Nteko Ishinga Amategeko akanavamo Minisitiri w’Intebe, yigizwa imbere ho imyaka itatu, akazakorwa ku 8 Kamena 2017, ibyakozwe kugira ngo iki gihugu kibashe gukora ibiganiro kuri Brexit cyisanzuye.

Nubwo Blair wayoboye igihe kinini Ishyaka ry’abakozi (Labour Party) ataziyamamaza muri ayo matora, yatangaje ko ashobora gushinga ishyaka rya politiki rizakora ibiganiro mpaka ubwo u Bwongereza buzaba butangiye ibiganiro bigamije kwikura muri EU.

Blair w’imyaka 63 y’amavuko, yatangaje ko abizi ko ashobora no kunengwa bikomeye naramuka ashyize mu bikorwa iki cyemezo.

Aganira na Daily Mirror, Blair yagize ati " Brexit yatumye numva nshaka kugaruka muri politiki. Sinshaka ko tunyura mu bihe nk’ibi by’amateka ntagize ikintu na kimwe mvuga kuko ibyo byaba bisobanura ko ntita kuri iki gihugu kandi si ko bimeze."

"Simpamya ko wenda hari icyo nashyira mu ishyaka rya politiki ariko ntekereza ko hari ibitekerezo natanga kandi bigashyigikirwa n’abaturage."

Blair watsinze amatora inshuro eshatu yikurikiranya, yavuze ko kuva mu isoko rihuriweho n’u Burayi ndetse hagasinywa amasezerano agamije gukuraho imisoro mu bucuruzi, bimwe mu byo Theresa May ashyize imbere, byaba ari ukwisubiza inyuma nk’igihugu kikava ku rwego rwo hejuru cyariho.

Theresa May yatangiye kugirana umubano n'ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho mu bigamijwe harimo no gukorana ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

Tony Blair yavuze ko ashobora kugaruka muri politiki y'u Bwongereza/Ifoto: Internet
Tony Blair yavuze ko ashobora kugaruka muri politiki y'u Bwongereza/Ifoto: Internet