Ni mu nkundura yatangijwe mu minsi ishize yo kumutakariza icyizere ngo yegure kuri uwo mwanya, nyuma y'ifoto yagaragaye Boris n'abandi bakorera mu Biro bye bari mu birori mu gihe u Bwongereza bwari mu nkubiri ya COVID-19, hashyizweho ingamba zikakaye.

Gibb yagize ati "Kugira ngo tugarure icyizere, dukeneye guhindura Minisitiri w'Intebe."

BBC yatangaje ko Stephen Hammond w'umudepite, we yavuze ko "akiri kugenzurana ubushishozi" niba yakomeza kugirira icyizere uwo Mugabo.

Icyakora biravugwa ko umubare munini w'Ishyaka ry’Aba-Conservateurs rigendera ku mahame ya kera(Ishyaka abarizwamo) bakimuhagazeho.

Ifoto yatamaje Boris afite agasembuye mu biganza yizihiwe hamwe n'abandi, ifitwe na Polisi mu iperereza riri gukora ku bishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Iyo foto ngo ni imwe muri 300 zahawe Polisi y'icyo gihugu ari kwifashisha mu iperereza irimo gukora ku makoraniro 12 yanyuranyije n'amabwiriza yashyizweho.

Ibyo Boris ashinjwa, byabaye muri Kamena 2020 mu gihe byari bibujijwe ko abantu bateranira hamwe barenze babiri.

Ifoto imugaragaza ari kumwe na Minisitiri w'imari, Rishi Sunack, we wasomaga ku kinyobwa kidasembuye.

Nibura Abadepite 54 ni bo baba bakenewe mu gutakariza icyizere Minisitiri w'Intebe kugira ngo yegure. Inyandiko zabo bazishyikiriza Umuyobozi wa Komite ibishinzwe yitiriwe 1922. Ubu iyobowe na Sir Graham Brady.

Biravugwa ko Boris yamaze kwandikira Abadepite b'Aba-Conservateurs abasezeranya kwisubiraho.

Byitezwe ko abandi badepite bazamutakariza icyizere cyangwa bakagaragaza ko bamushyigikiye muri izi mpera z'icyumweru.

Uyu yeguye ntiyaba ari uwa mbere kuko hari abandi barimo Neville Chamberlain na Winston Churchill beguye ku mpamvu zitandukanye.

Boris Johnson ashobora kwegura kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Boris Johnson ashobora kwegura kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19