{Abanyeshuri b'abanyamahanga barenga 2000 bashobora kwirukanwa ku butaka bw’igihugu cy’u Bwongereza (UK) nyuma y’aho Kaminuza ya London yambuwe uruhushya rwo gufasha no guha amasomo abanyeshuri baturuka hanze y’umugabane w’u Burayi.}

Kaminuza iri mu murwa mukuru w'u Bwongereza, London, yitwa London Metropolitan University yambuwe uburenganzira bwo gutera inkunga abanyeshuri baturuka hanze y’u Burayi.

Nyuma y’iki cyemezo, hashyizweho akanama kaziga uko abanyeshuri barebwa n’uyu mwanzuro bazafashwa.

Ibi bivuze ko abanyeshuri barenga 2000 baturuka hanze y’u Burayi bafite iminsi 60 yo kuba babonye ikindi kigo kigomba kubatera inkunga, bitabaye ibyo bakirukanwa ku butaka bw'u Bwongereza.

Radio mpuzamahanga BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ikigo cy'u Bwongereza gifite abinjira n’abasohoka mu nshingano zacyo cyitwa UKBA mu magambo ahinnye y’icyongereza, ni cyo cyatangaje iki cyemezo ku mugoroba wo ku itariki 29 Kanama 2012. UKBA ivuga ko hashize amezi atandatu London Metropolitan University inaniwe gukosora amakosa akomeye, ariko BBC ntiyatangaje ayo makosa ayo ari yo.

Inama ishinzwe gutera inkunga amashuri makuru na za Kaminuza mu Bwongereza ivuga ko icyo cyari ikibazo cyihariye, ngo kirebana gusa na London Metropolitan University. Kugeza ubu iyo Kaminuza ifite abanyeshuri 30,000.

Abayobozi b’iyo nama bakomeza bavuga ko icyo cyemezo kitazagira ingaruka ku banyeshuri mpuzamahanga basanzwe biga mu zindi Kaminuza zo mu Bwongereza, cyangwa bazaza kuzigamo.

Ngo nta yindi Kaminuza yo mu Bwongereza yambuwe uruhushya rwo gufasha abanyeshuri b'abanyamahanga, kandi icyemezo cya UKBA ntikivuze ko hari ikibazo cyo kwigisha abamahanga mu zindi Kaminuza zo mu Bwongereza.