Iyi gahunda ije nyuma y’imibare yagaragaje ko abo muri icyo kigero aribo bibasiwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Hagati y’umwaka wa 2012 na 2015, ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bwariyongereye buva kuri 53 bugera kuri 76 %, kandi ngo urubyiruko cyane cyane abatinganyi nibo bibasiwe.

Izo ndwara ziganjemo sifilisi, mburugu n'ibibyimba mu myanya ndangagitsina.

Mu mwaka wa 2015 wonyine mu Bwongereza hagaragaye abarwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bagera ku 435,000 .

Ibi ngo byatumye Leta y’u Bwongereza itakaza amafaranga agera ku mapawundi miliyoni 620 ivura izi ndwara, ari nayo mpamvu inzego z’ubuzuma zashyizeho uburyo bwo gutanga udukingirizo ku bantu bose bafite ibyago byinshi byo kuzandura cyane cyane urubyiruko.

Ikigo gishinzwe kwita ku buzima cyasabye ko abangavu n'ingimbi bashyirirwaho uburyo bwo kubona udukingirizo byoroshye, ndetse byana byiza hagashyirwaho umuntu bajya bahamagara akatubagezaho.

Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko n’ubusanzwe mu Bwongereza hariho gahunda zo gukwirakwiza udukingirizo mu baturage, ariko ngo ntibyakorwaga ku kigero gishimishije.

Abangavu n'ingimbi basabiwe kwitabwaho cyane boroherezwa kubona udukingirizo
Abangavu n'ingimbi basabiwe kwitabwaho cyane boroherezwa kubona udukingirizo