{Umugabo wari umaze imyaka 46 ategereje ko igihano cyo kwicwa yahawe gishyirwa mu bikorwa yahawe n’urukiko rwo mu Buyapani kongera kuburana. Iwao Hakamada yakatiwe kwicwa mu 1968 kubera kwica shebuja, umugore we n’abana babo babiri.}

Inkuru ya BBC iravuga ko Hakamada, ubu ufite imyaka 78, yatuye nyuma y’iminsi 20 ahatwa ibibazo, aho yavuze ko yakubiswe, ariko nyuma yaje kwisubiraho mu rukiko.

Ubusanzwe mu muco, Polisi y’u Buyapani ikunze kugendera ku byavuzwe mu kwatura kugira ngo iburanishe uregwa, nyamara ababinenga bavuga ko ukuri guturutse mu kwatura kuboneka ku ngufu.

Mu itangazo, Amnesty International yavuze ko Hakamada afatwa nk’infungwa ya mbere ku Isi imaze imyaka myinshi itegereje igihano cyo kwicwa.

"Niba hari urubanza rukwiye kongera kuburanishwa, ni uru nguru. Hakamada yahamijwe icyaha hashingiwe kuguhatirwa kwatura nyamara haracyari ikibazo cy’ibimenyetso bwa ADN biherutse kugaragazwa" Uku niko Roseann Rife, ukuriye ubushakashatsi bwa Amnesty International muri Aziya y’Uburasirazuba, avuga.

'Birashoboka ko yaba ari umwere'

Uyu wahoze ari umuteramakofe yashinjwe kwica umukoresha we n’umuryango we ku ruganda ruhindura soya i Shizuoka mu 1966. Basanzwe batewe ibyuma mpaka bapfuye nyuma y’umuriro wari wahagurumanye.

Ibiro ntaramakuru Kyodo byatangaje ko icyemezo cy’urukiko cyo gusubirishamo urubanza kije nyuma y’aho ababuranira uregwa berekanye ko ADN yakuwe mu maraso yasanzwe ku mwenda wafashwe nk’uwari wambawe n’uwishe, itahuye n'iya Hakamada.

Umucamanza uyoboye urubanza Hiroaki Murayama yagize ati: "Imyambaro ntiyari iy’uregwa."

Uyu mucamanza kandi yanategetse ko arekurwa avuga ko: "bibogamye gukomeza gufunga uregwa, mu gihe ibimenyetso by’uko yaba ari umwere biri ku rwego rwo hejuru."

Umwe mu bacamanza batatu wanumvishe urubanza rwa mbere nawe yavugiye mu ruhame – yamagana uburyo rusange bukoreshwa mu kwatuza ukekwa, avuga ko yizeraga ko Hakamada ari umwere.

Mushiki wa Hakamada, Hideko ufite imyaka 81, yamaze imyaka myinshi arwana n’uko urubanza rwasubirwamo.

"Ibi bibaye kubera mwe mwese mwadufashije. Ndishimye cyane." Uku niko AFP yamwumvishe abwira abamushigikiye n’ibitangazamakuru hanze y’urukiko.

Ubutabera bw’u Buyapani bugendera cyane ku byatuwe n’ukekwa. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko amasaha menshi yo guhatwa ibibazo, kutagira abababuranira no gutotezwa ku mubiri ari impamvu zituma abakekwa bapfa kwemera ibyaha batakoze.