{Ku myaka 111 y’amavuko, Umuyapani Sakari Momoi niwe wahawe icyemezo cy’ukko ariwe mugabo ukuze kurusha abandi bose ku Isi.}

Sakari Momoi wahoze ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye yavutse kuya 5 Gashyantare 1903, bivuze ko ubu afite imyaka 111. Aganira n’abanyamakuru ahitwa ‘Tokyo Care Home’ ari naho atuye, yavuze ko ariho kandi ntaho ateganya kujya vuba aha.

Uyu mugabo yahawe icyemezo na Guinness World Records kuri ku wa Gatatu tariki 20 Kanama, akaba yaravutse mbere y’amezi make abavandimwe Orville na Wilbur Wright bagashyira ahagaragara indege ya mbere yashoboraga gutwara abantu.

Mu ijwi ryoroheje, Momoi yagize ati: “Ndifuza kubaho byibuze indi myaka ibiri”.

Ibinyamakuru byo mu Buyapani bivuga ko usibye kuba atumva neza, Momoi nta kindi kibazo cy’ubuzima afite. Akunda gusoma ibitabo ndetse no kureba ‘Sumo’ kuri televiziyo.

Uyu mukambwe yavukiye i Minamisoma ho muri Fukushima, agace kazwiho kuba karibasiwe n’imitingito ikaze ifite igipimo cya 9 ndetse n’imyuzure ya Tsunami muri 2011. Nubwo yavukiye muri aka gace, Guinness World Records ivuga ko hashize imyaka myinshi Momoi yarimukiye i Saitama, mu Majyaruguru y’umurwa mukuru w’u Buyapani Tokyo.

Momoi afashe aka gahigo nyuma y’uko Umunyamerika Alexander Imich (wari waravutse umunsi umwe mbere ya Momoi) yitabye Imana.

Igihembo cyahawe Sakari Momoi gihesheje u Buyapani kuba igihugu gifite umugabo n’umugore (Misao Okawa w’imyaka 116) bakuze cyane ku Isi. Usibye aba, iki gihugu cyigeze no kugira Jiroemon Kimura, na we wabaye umugabo wa mbere ukuze ku Isi, akaba yarapfuye muri 2013 afite imyaka 116.

Bivugwa ko kimwe cya kane cy’abaturage b’u Buyapani basaga miliyoni 128 bafite imyaka 65 no hejuru yayo.

Misao Okawa, Umuyapanikazi wizihizaga isabukuru w'imyaka 116
Misao Okawa, Umuyapanikazi wizihizaga isabukuru w'imyaka 116
Jiroemon Kimura, Umuyapani wari ukuze cyane kurusha abandi mu 2013
Jiroemon Kimura, Umuyapani wari ukuze cyane kurusha abandi mu 2013