Mu kwezi gutaha, Amerika izakora inama mpuzamahanga igamije kwiga kuri demokarasi, ibihugu 102 birimo n’agace ka Taiwan bikaba byaramaze gutumirwa.
Taiwan ni agace gafatwa nk’ak’u Bushinwa, ariko kakagira imikorere yako yihariye irimo igisirikare ndetse n’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, uretse ko katagira imikoranire n’ibindi bihugu byinshi bigafata nk’agace k’u Bushinwa.
Umuvugizi mu Biro by’u Bushinwa bishinzwe Taiwan, Zhu Fenglian, yavuze ko ubutumire bwa Amerika kuri Taiwan ari amakosa, kandi ko u Bushinwa bwamaganye “imikoranire ya dipolomasi hagati ya Taiwan na Amerika.”
Yagize ati “Ibikorwa bya Amerika byerekana ko demokarasi ari nk’igikoresho ikoresha mu kugera ku nyungu zayo ku rwego mpuzamahanga, gukandamiza ibindi bihugu, ndetse no gushwanisha ibindi bihugu.”
Itegeko Nshinga rya Amerika riha uburenganzira icyo gihugu bwo kurinda agace ka Taiwan mu gihe Leta y’u Bushinwa nayo ivuga ko ako gace ari akayo ndetse izakisubiza binyuze mu nzira zose zishoboka, yaba iz’amahoro n’intambara.





Ibitekerezo 0