Ibitangazamakuru bya leta byasohoye amashusho agaragaza Luanniao, ishobora kuzaba igikoresho cya mbere kinini ku Isi gitwara indege z’intambara gifite ubushobozi bwo kugendera mu isanzure ry’Isi no guhungabanya ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose ririho ubu ryo kwirinda ibitero mu kirere.

Iki gikoresho kizaba gifite imiterere ya mpandeshatu, gifite uburebure bwa metero 244 n’ubugari bwa metero 610. Ku barebye filimi ya Star Wars: The Force Awakens, hagaragaramo igikoresho kimeze nk’iki.

Biravugwa ko kizaba gifite ubushobozi bwo guhagurukana uburemere bwa toni 120.000. Magingo aya nta kindi gikoresho gifite ubwo bushobozi.

Dushingiye ku buremere gusa, kizaba kiruta ho 20% ubwato bunini butwara indege buriho ubu bwitwa USS Gerald R. Ford.

U Bushinwa bwatangaje ko iki gikoresho gishobora gufata ikirere mu myaka 20 cyangwa 30 iri imbere.

Luanniao izaba ifite ubushobozi bwo gutwara indege z'intambara 88 zitagira abapilote kandi zitagaragara kuri radar zo mu bwoko bwa Xuan Nu, zirasa misile zigenda ku muvuduko uruta uw’ijwi. Izi ndege zizaba zifite uburemere buruta ubwa drone zisanzwe.

Luanniao izaba ifite ubushobozi bwo kwirinda ibitero bya misile ziraswa zivuye ku butaka zijya mu kirere hamwe n'indege z'umwanzi.

U Bushinwa bwateguje igikoresho kidasanzwe kizajya gitwara indege zirwanira mu isanzure
U Bushinwa bwateguje igikoresho kidasanzwe kizajya gitwara indege zirwanira mu isanzure