Maria Baronova, impirimbanyi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje ko nibura abagera kuri 500 batanze ubusabe bwabo basaba ko Perezida Putin yegura, mu gihe imibare itangwa na Polisi yo muri iki gihugu igaragaza ko ari 250.
Perezida Putin umaze imyaka igera kuri 17 ku butegetsi mu Burusiya ntiyigeze atangaza ko azongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2018. Uyu mugabo yasimbuye Boris Nikolayevich Yeltsin weguye ku mirimo ye.
Itegeko Nshinga ry’u Burusiya riteganya manda ebyiri zikurikirana ku mukuru w’igihugu ariko nta mubare ntarengwa washyizweho bituma buri wese ashobora kwiyamamaza mu bihe bitandukanye.
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin wayoboye iki gihugu mu 2000-2004, yongera gutorwa mu 2004-2008 mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’imyaka ine.
Yongeye gutorerwa kuba Perezida mu 2012 muri manda azasoza mu 2018, nyuma yuko yongerewe igihe ikava ku myaka ine ikagera kuri itandatu.
Ikinyamakuru Aol dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mugabo w’imyaka 64 ashobora kongera kwiyamamaza.
Iyi myigaragambyo yiswe “Turamurambiwe” yateguwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryo muri iki gihugu ryitwa Open Russia Movement ryashinzwe n’umuherwe ucuruza peterori Mikhail Khodorkovsky. Uyu yahunze igihugu mu 2013 nyuma y’imyaka 10 yari amaze muri gereza azira ibyaha birimo ibyo kunyereza imisoro, ku mpamvu avuga ko ari iza politiki.
Aganira na Reuters, umunyeshuri w’imyaka 16 wo muri Moscow witwa Anna yatangaje ko Perezida Putin ari bwumve ubutumwa bumugenewe.
Yagize ati “Nta cyiza cyabaye mu gihugu cyacu bimuturutseho. Mbona ibintu birushaho kugenda bizamba kandi intandaro y’ikibazo ni uko abari ku butegetsi bose ari bamwe.”
Uyu mwana atangaza ko igihamya ko Perezida Putin ateje ikibazo ari umunyapolitiki witwa Alexei Navalny wamaze iminsi 15 muri gereza mu kwezi gushize nyuma yo gutanga ubufasha bwo gutegura imyigaragambyo yo kurwanya ubutegetsi kuva mu 2012, yarangiye abagera ku 1000 batawe muri yombi.
Amashusho yasohowe n’ikinyamakuru cyo mu Burusiya yerekanye abapolisi bari gufata abigaragambyaga mu mujyi wa St Petersburg, aho abaharanira uburenganzira bwa muntu batangaje ko abagera ku 100 batawe muri yombi n’abapolisi.
Ubutegetsi bw'u Burusiya ntacyo buratangaza ku mubare nyawo wemeza abatawe muri yombi





Ibitekerezo 0