Ni nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin atangarije ko ibihugu bigize umuryango w’ubutabarane wa NATO nibiramuka byinjiye muri Ukraine, bizagira ingaruka zikomeye.
Umuvugizi w’Ibiro bya Putin, Dmitry Peskov, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko “nihagira ikigaragaza ko gishaka kubangamira kubaho kwacu, izo ntwaro zizakoreshwa.”
Ntabwo yavuze urwego byaba bigezeho ngo u Burusiya bufate umwanzuro wo gukoresha intwaro kirimbuzi, dore ko ari kimwe mu bihugu byibitseho nyinshi ku Isi.
Mu cyumweru gishize, Perezida Putin yavuze ko nta muntu wigeze ashaka gutera u Burusiya ngo bimugwe amahoro, aburira ibihugu by’i Burayi na Amerika bishaka gufasha Ukraine, ko bizahura n’akaga bitigeze bibona.
Yavuze ko igihugu cye gifite intwaro kirimbuzi zihagije ‘ziteguye gukoreshwa aho ariho hose’.
Yavuze ko amagambo abanyaburayi n’abanyamerika bakoresha mu ntambara ya Ukraine, ubwayo ari gashozantambara ku buryo batumva ko ashobora guteza ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.






Ibitekerezo 0