Trump akurikiranyweho ibyaha byo kubeshya agakoresha inyandiko mpimbano, aho bivugwa ko mbere y’amatora ya Perezida yo mu 2016 yishyuye akayabo umukinnyi wa filime z’urukozasoni Stormy Daniels kugira ngo atajya kuvuga ko baryamanye.
Ayo mafaranga Trump yishyuye mu nyandiko z’ibaruramari ntabwo yavugishije ukuri ndetse bifatwa nk’aho ari amafaranga yo kwiyamamaza yakoresheje mu buryo butemewe.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya, Dmitri Peskov, yavuze ko ntacyo u Burusiya bufite cyo kuvuga ku bibazo by’imbere muri Amerika ndetse ko ariko icyo gihugu cyagakwiriye kwitwara ku bibazo bireba u Burusiya.
Kuri uyu wa Kabiri Trump yavuze ko ibyaha ashinjwa ntabyo yakoze. Ni ibirego bije mbere y’umwaka umwe ngo habe amatora ya Perezida, aho Trump yavuze ko azongera kwiyamamaza.
U Burusiya bushinjwa kuba mu 2016 bwaragize uruhare mu kujya ku butegetsi kwa Trump, nubwo bwakunze kubitera utwatsi. Trump yagiye avuga ko iyo aza kuba ari ku butegetsi intambara y’u Burusiya na Ukraine itari kuba.






Ibitekerezo 0