Guverineri w'ako gace, Vyacheslav Gladkov, yavuze ko abasirikare b'u Burusiya bahise batangira gushakisha abarwanyi bateye ako gace baturutse hakurya y'umupaka.

Amakuru avuga ko mu nyubako zibasiwe harimo iza Leta nk'iy'ikigo FSB gishinzwe iperereza.

U Burusiya bwavuze ko icyo gitero ari igikorwa cy'iterabwoba, ndetse ko abantu 70 mu bakigabye bishwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y'Ingabo ya Ukraine, Lt Gen Igor Konashenkov, yagize ati "Mu gikorwa cyo guhangana n'iterabwoba, abagabye igitero bahagaritswe ndetse batsindwa hakoreshejwe ibitero by'indege, imbunda nini n'ibindi bikorwa by'Ingabo zikorera ku mupaka mu burengerazuba bw'igihugu."

"Abagabye igitero basubijwe muri Ukraine, aho bakomeje kuraswaho kugeza bose batsembwe. Abakora iterabwoba basaga 70 bo muri Ukraine, imodoka enye z'intambara n'imodoka eshanu z'intambara byasenywe."

Ni kimwe mu bikorwa byambukiranya imipaka bikomeye bibayeho kuva mu mezi 15 ashize, ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine.

Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ifite muri ibyo bitero, ko imitwe ibiri yitwara gisirikare y’Abarusiya, Liberty of Russia Legion na Russian Volunteer Corps (RVC), ari yo yagabye icyo gitero.

Umutwe wa Liberty of Russia Legion witwara gisirikare ufite icyicaro muri Ukraine, uvuga ko ugamije guhirika Perezida Vladimir Putin.

Umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov, kuri uyu wa Mbere yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo umutwe wateye iki gihugu urimburwe.

Yanavuze ko intego yawo ari ukurangaza abantu ngo badahanga amaso ibibera mu mujyi wa Bakhmut mu burasirazuba bwa Ukraine, aho itsinda Wagner ry'Abarusiya rivuga ko ryawigaruriye nyuma y'amezi ashize y'imirwano yahabereye.

Guverineri Gladkov yavuze ko abantu umunani bakomeretse, barimo babiri bajyanwe ku bitaro nyuma y’irasana, ndetse abantu batatu bagakubitwa n'ibice by'amasasu mu mujyi wa Grayvoron.

Yanavuze ko imirwano yangije inzu eshatu n'inyubako y'ubutegetsi yo muri ako gace kandi ko ibintu n'ubu bigikomeye cyane.

Amashusho agaragaza ko habayeho ukurasana gukomeye
Amashusho agaragaza ko habayeho ukurasana gukomeye