{Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye, ICC rwanze ubujurire bwa Thomas Lubanga wahamwe n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu agakatirwa gufungwa imyaka 14}.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko urukiko rwanze ubujurire bw’uyu mugabo wahoze ayobora umutwe w’inyeshyamba UPC muri RDC ku munsi wa mbere w’urubanza.

Umucamanza Erkki Kourula wo muri urwo rukiko yagize ati yavuze ko ibyo Lubanga yagendeyeho ajurira byose nta gaciro bifite.

Ati“Urukiko rwanze ibyo Lubanga ajuririra asaba ko icyemezo cyafashwe n’urukiko giseswa akanavuga ko urubanza rwe rutabaye binyuze mu mucyo.”

Mu mwaka wa 2012, Thomas Lubanga yahamijwe ibyaha by’intambara no kwinjiza abana mu gisirikare mu gace ka Ituri mu Majyaruguru y’Uburasirasuba bwa Congo Kinshasa mu myaka ya 2002 na 2003.

Ababuranira Lubanga bavuze ko abasirikare be atari abana kuko bari barengeje myaka 15 y’amavuko muri icyo gihe.

Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwe rumaze gusuzuma rugasanga abacamanza bo mu rukiko rw’ibanze baraciye urubanza neza kuko amashusho bifashishije agaragaza neza ko bamwe mu basirikare be bari abana.