Abiyahuzi bagabye ibitero bitandukanye i Paris mu murwa mukuru w’iki gihugu bakoresheje imbunda n'ibisasu, kandi babigabira icya rimwe ahantu hatandukanye.
Ubu bamwe mu bayobozi bakuru b’u Bufaransa bamaze gutangaza ko hari abayihuzi umunani bamaze kwicwa, bikaba byabaye nyuma y’aho hari umwiyahuzi witurikirijeho igisasu ahaberaga igitaramo, Bataclan Concert Hall.
Ibi bitero by’abiyahuzi kandi byibasiye utundi duce dutandukanye i Paris, aho abenshi bahitanywe nabyo bapfuye barashwe amasasu, bikaba byibasiye na restaurant zitandukanye zo muri uyu Mujyi.
Abaturage mu Mujyi wa Parisi basabwe kudasohoka mu nzu,naho abasirikare bagera ku 1500 bamaze koherezwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Icyaba cyateye aba biyahuzi kugaba ibi bitero kugeza ubu ntikiramenyekana,gusa hakaba umwe mu barokotse igitero cy’ahaberaga igitaramo i Bataclan, watangaje ko yumvise umwe mu bagabye igitero avuga ko bashyigikiye ingabo z’umutwe wa Islamic State.
Uyu mwiyahuze ngo yigambaga ko ari amakosa ya Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, kuba yarohereje ingabo muri Syria, nk’uko byatangajwe na AFP.
Ibitero by’ubwiyahuzi byaherukaga kwibasira u Bufaransa muri Mutarama uyu mwaka, ibitero byamaze iminsi itatu bigahitana abantu 18.
Ni ibitero byari byagabwe ku biro by’ikinyamakuru Charlie Hebdo, ku iguriro ry’umwenegihugu w’umuyahudi hamwe no ku mupolisi w’umugore wari urinze umutekano.








Ibitekerezo 0