{Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Charlie Hebdo cyashyize igishushanyo cya Muhammad, Abayisiramu bafata nk’intumwa y’Imana ku rupapuro rw’ibanze nyuma y’uko intagondwa z’abayisiramu zishe abantu 12 barimo n’abanyamakuru bacyo babaziza kumushushanya bamwandagaza.}

Abanyamakuru ba Charlie Hebdo barokotse icyo gitero bacumbikiwe n’ikindi kinyamakuru, Liberation bateguye nimero nshya ifite kopi miliyoni eshatu iriho isura ya Muhammad nk’uko televiziyo Al Jazeera yabitangaje.

Imbaga y'abamagana ubwicanyi mu Bufaransa
Imbaga y'abamagana ubwicanyi mu Bufaransa

Abavandimwe Cherif na Said Kouachi n’inshuti y’abo Amedy Coulibaly bishwe na polisi ku wa gatanu, bamaze nabo kwica abanyamakuru ba Charlie Hebdo n’abapolisi babiri.

Minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa, Jwan-Yves Le Drian yavuze ko basakaje ingabo 10 ‘000 birinda ibindi bitero by’intagondwa z’Abayisiramu.