Perezida Hollande yavuze ko yavuze ko igisirikare cy’u Bufaransa kizashimingira ubukangurambaga mu kurwanya umutwe wa IS muri Iraq na Syria.
IS yigamba kuba yaragabye ibitero ku tubari,inzu bafunguriramo,inzu y’igitaramo no mu sitade y’u Bufaransa cyahitanye abantu 129.
Mu zindi ngamba zizafatwa ngo harimo kongera amasitasiyo ya polisi 5000 mu myaka ibiri iri imbere kandi nta kigabanyutse ku ngengo y’imari igenewe inzego z’umutekano.
Yagaragaje ko gusaba ko hafatwa ingamba zirwanya icuruzwa ry’intwaro bizajyana no gushyiraho ibihano bikaze ku bazicuruza.
Perezida Hollande yatangaje ko azajya guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama ndetse na Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin mu minsi iri imbere mu biganiro byo gushaka uburyo bwo kurwanya uyu mutwe wa IS.





Ibitekerezo 0