Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa itangaza ko iki gitero cyagabwe nyuma y’iminsi ibiri umutwe wa ‘Islamic State’ wigambye kuba nyirabayazana w’igitero cyahitanye abantu barenga 130 mu Bufaransa.
Itangazo rya Minisiteri y’ingabo mu Bufaransa rigira iti “Igitero …kirimo indege 10 z’intambara cyatangiye kugabwa icyarimwe mu duce twa ‘United Arab Emirates na Jordan’.”
Nyuma y’igitero cyagabwe ku wa Gatanu iperereza rirakomeje Salah Abdeslam akaba akomeje gukurikiranwaho kuba umwe mu babigizemo uruhare.
Iri tangazo rigaragaza ko igitero cyagabwe ku bufatanye n’ingabo za Amerika cyarashe ikigo gikuru cy’aba Jihadi,ububiko bw’intwaro ndetse n’ikigo gitorezwamo abarwanyi b’uyu mutwe.
Umwe mu bayobozi b’ingabo z’Ubufaransa avugana n’ibiro ntaramakuru AP,yavuze ko igitero cyagabwe cyari karahabutaka kandi ko cyasenye ibirindiro 2 by’aba Jihadi muri Raqqa.
Bivugwa ko ibitero by’indege byari bigamije ibirindiro bya ISIS hamwe n’icyicaro cy’indwanyi giherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Raqqa cyari mu maboko ya ISIS guhera muri Nyakanga umwaka wa 2014.
Ubufatanye mu kugaba ibi bitero bwabanjirijwe n’ibiganiro hagati ya Minisitiri w’ingabo z’u Bufaransa Jean-Yves Le Drain n’umunyamabanga w’ingabo za Amerika Ash Carter byabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Nyuma y’igitero i Paris ,perezida w’u Bufaransa François Hollande yavuze ko igitero cy’abiyahuzi cyagabwe ku Bufaransa ari “igikorwa cy’intambara” cyateguriwe hanze.
Yavuze ko abashotoranyi bashakaga gukanga u Bufaransa no kububikamo ubwoba,kandi ko nta kabuza kwihorera k’u Bufaransa kuzakurikiraho bidatinze.
Yagize ati,“Tugiye gutangiza intambara itarimo kubabarira. Kubera ko iyo abaterabwoba bashobora gukora ibikorwa by’ubwicanyi ,bagomba kumenya ko bahanganye n’u Bufaransa,bushyize hamwe, butemera gutwarwa n’ubwo ubu dufite agahinda kadashira.”
Minisiriri w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa, Laurent Fabius, yatangaje mu nama ya G20 yabereye muri Turukiya ko umwanzuro wo kugaba ibitero by’indege byari igikorwa cyo kwirwanaho.
Minisitiri w’umutekano Bernard Cazeneuve avugana na France 24 yatangaje ko igitero cy’i Paris cyari cyarateguwe neza n’abayobozi b’umutwe w’iterabwoba muri Syria bashyizeho komisiyo mu Bubiligi yashyize mu bikorwa ubushotoranyi bugaragaza ibikorwa by’intambara.





Ibitekerezo 0