Minisiteri ishinzwe imiturire yatangiye gushakisha amahoteli aciriritse yazifashishwa mu gucumbikira abatagira aho baba bari basanzwe barara mu mihanda ngo batazabangamira abazaba bitabiriye ayo marushanwa.
Nubwo bimeze bityo, Minisiteri iherutse kubwira Abadepite ko amahoteli ahari adahagije ngo babashe gucumbikira abatagira aho barara bose bahari, bityo ko hakenewe n’ahandi hantu hisanzuye mu byaro, hashobora kwakira abantu benshi.
Icyakora iki gitekerezo hari abatagishyigikiye mu Bufaransa nka Meya w’Umujyi wa Bruz, Philippe Salmon, wavuze ko adashaka ikigo bashaka gushyira mu mujyi ayoboye kizaba kirimo abatagira aho baba 18 000.
Yavuze ko uburyo icyo kigo cyateguwe nta byangombwa by’ibanze gifite byafasha abantu, dore ko kiri hafi ya sitasiyo ya gari ya moshi ahari imyanda myinshi ishobora kubagiraho ingaruka.
Pascal Brice uyobora rimwe mu mahuriro yita ku bantu barara mu mihanda, yavuze ko ikibazo gikomeye ari ukwemeza niba koko Leta izubahiriza ibyangombwa byose bisabwa ngo abo bantu bitabweho, aho kubashyira aho kuba ariko bakimwa ibindi bakeneye.
Si ubwa mbere ibihugu bigiye kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye bivuzweho kwirukana mu mijyi abasabiriza n’abadafite aho baba. Mu Bushinwa byaravuzwe mu 2008 ubwo bwakiraga imikino olempike. Byongeye kuvugwa mu 2016 muri Brésil.






Ibitekerezo 0