Urupfu rw’abo bantu rwatewe n’inkongi bitaramenyakana neza icyayiteye, gusa hari abavuze ko yaba yatewe n’amabuji yari ku migati abo bantu bari bazanye, dore ko bari bari kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.

Umwe mu babonye iyi nkongi y’umuriro asobanura ko umuhanda munini ugana ku kabari Cuba Libre Bar wahise wifunga abashinzwe umutekano bakihutira gutabara no kuzimya umuriro.

Abashinzwe kuzimya umuriro bakoranya ibakwe, ku buryo mu gihe gito umuriro wari wamaze kuzima.

BBC yatangaje ko abapfuye bashobora kuba bazize guhera umwuka kubera bimwe mu bikoze igisenge byafashwe n’inkongi y’umuriro bigasohora umwuka mubi.

Leta y'u Bufaransa yahakanye ibyo kuba iyo nkongi yaba ifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba.

Hari hashize ibyumweru bibiri muri uwo mujyi habaye igitero cy’iterabwoba, cyahitanye umupadiri Jacques Hamel wishwe akaswe ijosi.

Tariki ya 14 Nyakanga kandi nabwo umwiyahuzi yishe abagera kuri 85 mu mujyi wa Nice abagongesheje imodoka.

Aka kabari niko kafashwe n'inkongi y'umuriro
Aka kabari niko kafashwe n'inkongi y'umuriro