{Umwe mu mihanda mishya yo mu mujyi wa Seraing mu Bubiligi wahawe izina rya Louis Plescia ry’umwe mu basirikare 10 b’abaparakomando biciwe i Kigali mu 1994 ubwo bari barinze uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Uwiringiyimana Agathe.}

Itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’uyu mujyi rivuga bishoboka ko uyu muhanda ari uwinjira mu mujyi ugahuza umuhanda witiriwe Greiner n’undi uzwi nka Cockerill.

Kuwa Gatatu nibwo ubuyobozi bwa Seraing buzatangaza andi mazina arindwi y’imihanda mishya yizweho bikomeye na komisiyo y’ubwami ishinzwe ibyijyanye n’inyito, kandi akanama ka komini kazaterana tariki 8 Nzeri nibwo kazemeza ayo mazina.

Nubwo aya mazina amwe ashobora kutazemeranywaho, irya Louis Plescia ngo ntirishobora kuzaburamo.

Uyu mugabo w’imyaka 32 wari ufite ipeti rya caporal yishwe tariki 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, ari kumwe na bagenzi icyenda bari mu butumwa bwa Loni ubwo bari barinze uwahoze Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Uwingiyimana Agathe na we wiciwe aho mu kigo cya gisirikare cya Kigali (Camp Kigali), akaba afatwa nk’intwari y’u Rwanda kubera ibyo yaharaniye mu rwego rwo kubohora igihugu akabizira.

Muri Camp Kigali aho abasirikare b'Ababiligi biciwe muri Mata 1994 hamwe na Uwiringiyimana Agathe
Muri Camp Kigali aho abasirikare b'Ababiligi biciwe muri Mata 1994 hamwe na Uwiringiyimana Agathe