{Nubwo yavuzweho ibibazo bya ruswa mu minsi ishize, Recep Tayyip Erdogan wari Minisitiri w’Intebe yemejwe ko ari we watsinze amatora muri Turukiya aho yavuze ko agiye guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu}.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), byatangaje ko abanyaturikiya benshi bishimiye iyinjizwa ry’italiki ya 10 kanama 2014 mumateka yiki gihugu,nyuma y’uko Racep Tayyip Erdogan byari bimaze guhwihwiswa ko ari we ushobora kwegukana intsinzi, bikaza kurangira kuri uyu wa Mbere ubwo Perezida w’urwego rukuru rushinzwe amatora yemeje ko uyu mugabo ari we watsinze bidasubirwaho amatora yaberaga muri iki gihugu ku majwi akabakaba 52%.
Nyuma y’uko ibi bitangajwe kuri televiziyo y’iki gihugu, abaturage bahise bigabiza imihanda bafite amabendera y’ishyaka AKP, Erdogan aturukamo bishimira intsinzi. Mu ijambo yagejeje ku bayoboke bishyaka rye aturukamo n’abanya Turikiya muri rusange ubwo yari ku cyicaro cyaho iri shyaka rikorera mumujyi wa Ankara yavuze ko ari umunsi mwiza kandi ko iki gihugu kivutse bundi bushya, yijeje abenegihugu gukomeza ibikorwa byiterambere.
Mu mwaka wa 2013, iki gihugu cyahuye n’ibibazo bikomeye birimo n’imyivumbagatanyo, aho abaturage batari bishimiye ruswa yavugwaga mu nzego z’ubuyobozi, bakaba barasabaga ko habaho ivugururwa mu nzego zimwe na zimwe za politiki.
Uyu mugabo ufite imyaka 60 wari wabonye n’intsinzi mumatora y’ibanze akaza kuguma mu mitwe ya benshi mu batuye iki gihugu, yatsinze Ekmeladalin Ihsonoglu bari bahanganye ku kinyuranyo cy’amajwi agera muri 13%, aho yagize agera kuri 38,5%, mu gihe Selahattin Demirtas waje abakurikira ku mwanya wa gatatu yagize amajwi 9,7%.

Ibitekerezo 0