Uyu mugore w’imyaka 79 ashinja Trump kumufata ku ngufu ubwo bari mu ihahiro rizwi nka Bergdorf Goodman store mu Mujyi wa New York ahagana mu 1996.

Carroll yabwiye urukiko ko icyo gihe yari yagiye muri iryo guriro guhaha, akaza kuhahurira na Trump. Icyo gihe ngo Trump yaramwegereye amusaba ko yamufasha guhitamo impano ashaka kugurira inshuti ye, undi arabyemera.

Trump ngo yahisemo umwenda w’imbere (ikariso), abwira Carroll ko ariyo ashaka kugurira inshuti ye, amusaba kuyigera kugira ngo amenye niba imukwira.

Carroll yagiye mu nzu bigereramo imyenda, Trump ahita amukurikira afunga umuryango, amufata ku ngufu.

Uyu mugore ngo yagerageje kwiyaka Trump biramunanira, ariko ngo yahakuye igikomere gikomeye kuko kuva ubwo bimugora gukora imibonano mpuzabitsina kubera ihungabana yahakuye.

Ati “ Ndi hano kuko Donald Trump yamfasha ku ngufu, nabitangaza akanyita umubeshyi. Yarabeshye, anyangiriza izina, nkaba naje mu rukiko ngo nsubizwa icyubahiro nambuwe.”

Trump utaragaragaye mu rukiko ariko wunganiwe n’abanyamategeko be, avuga ko Carroll ari umubeshyi ushaka kumuharabika, ndetse ufite abamutumye bashaka gushyira hasi Trump.

Trump aherutse kwandika ku rubuga rwe Truth Social avuga ko uwo mugore atamuzi, kandi ko atashoboraga kujya kuryamana n’umugore ukuze muri icyo gihe.

Ikindi yavuze ni uko bitumvikana uburyo uwo mugore yafashwe ku ngufu ntatabaze, akaba nta n’ibimenyetso afite cyangwa se ngo abe yaritabaje ubutabera hakiri kare.

Carroll we avuga ko yari agifite igikomere ari nayo mpamvu yatinye kubivuga hakiri kare.

Uyu mugore urega Trump biteganyijwe ko asubira imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane, agahatwa ibibazo n’abunganira Trump.

Yavuze ko yifuza impozamarira kubera ibyo Trump yamukoreye nubwo ingano y’iyo mpozamarira itaratangazwa.

Carroll ashinja Trump kumufata ku ngufu mu 1996 bari mu isoko
Carroll ashinja Trump kumufata ku ngufu mu 1996 bari mu isoko