Ku itariki 20 Mutarama 2017, nibwo Trump yarahiriye kuba Perezida wa 45 wa Amerika; Ibirori bibera i Washington ahakorera Inteko Inshingamategeko (The Capitol).
N’ibirori byanakurikiwe n’imyigaragambo y’abantu ibihumbi bamaganaga Trump, umubare warutaga abitabiriye irahira rye nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru.
Ubwo kuwa Gatandatu yasuraga icyicaro gikuru cy’Ibiro by’ubutasi (CIA) muri Leta ya Virginia, Trump ntiyigeze agaruka ku bigaragambyaga biganjemo abaharanira uburenganzira bw’abagore ahubwo yikomye itangazamakuru avuga ko ryatangaje amakuru y’ibinyoma.
Yavuze ko abanyamakuru bari mu bantu ba mbere batari inyangamugayo kuko aribo bazamuye umwuka mubi hagati ye na CIA.
Yakomeje avuga ko abitabiriye irahira rye barenga miliyoni 1.5 nubwo amashusho n’amafoto yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru yagaragazaga ko babarirwa mu bihumbi 250.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibyavuzwe na Perezida Trump byanagarutsweho n’ Umunyabanga ushinzwe itangazamakuru, Sean Spicer wahamije ko mu mateka ya Amerika, irahira rya Trump ari ryo ryitabiriwe n’abantu benshi.
Nubwo aba bombi bavuga ibi ariko, yaba amafoto n’amashusho yafatiwe mu kirere byose byerekana ko ubwitabire bwari hasi ugereranyije n’irahira ry’abaperezida babanjirije Trump.
Ikigo Nielsen gikora imenyekanishabikorwa cyavuze ko n’abakurikiye uyu muhango kuri televiziyo na bo ari bake ugereranyije n’igihe Perezida Barack Obama na Ronald Reagan barahiriraga manda zabo za mbere.
Ku itariki ya 8 Ugushyingo 2016 nibwo Donald Trump ubarizwa mu ishyaka ry’aba-Republicains yatsinze amatora ya perezida wa Amerika, ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye.





Ibitekerezo 0