Ibihugu bigize uru rwego byemerewe kuba abanyamuryango mu gihe cy’imyaka itatu gusa, keretse igihe byishyura miliyari imwe y’amadolari ya Amerika yo gutera inkunga ibikorwa by’uru rwego, bigahabwa ubunyamuryango buhoraho.

Abagize Inama Nyobozi y’uru rwego barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika Marco Rubio, Intumwa idasanzwe ya Trump, Steve Witkoff, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Tony Blair n’umukwe wa Trump Jared Kushner.

Amerika yatanze ubutumire ku bihugu byinshi. 19 ni byo byitabiriye umuhango wo gutangiza uru rwego, ariko bivugwa ko 35 byamaze kwemera ubutumire, ibyatumiwe muri rusange bigera kuri 50.

Ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru, Donald Trump, yatangaje ko yakwishimira kubona ibihugu nk’u Burusiya n’u Bushinwa byinjira muri uru rwego.

Yakomeje ati “Hari byinshi bigikomeje gukorwa. Nakwishimira kugira u Bushinwa n’u Burusiya. Baratumiwe. Ubakeneye bose. Ukeneye ibitekerezo byose. Nta vangura.”

Ibi byatangajwe na Trump nyuma y’uko inama y’ubuyobozi (board) ikoze inama yayo ya mbere i Washington, ihuriza hamwe abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru baturutse mu bihugu bigera kuri 40.

Ibihugu birenga 20 byamaze kwemera ubutumire bwa Amerika bwo kwinjira muri iyo nama y’ubuyobozi, mu gihe ibindi bihugu bigera kuri 35 byo byagaragaje ko bishishikajwe no kuyijyamo.

Ubwo Trump yatangizaga uru rwego, ibihugu bikomeye byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi, birimo u Budage, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Butaliyani byanze ubwo butumire.

Bimwe byavuze ko bihangayikishijwe n’uko urwo rwego rushobora gutesha agaciro ububasha bwa Loni, mu gihe ibindi byagaragaje impungenge ku bijyanye no kuba u Burusiya bushobora kubigiramo uruhare.

Trump yatangaje igitekerezo cye cyo gushyiraho Board of Peace bwa mbere muri Nzeri 2025, ubwo yatangazaga gahunda yo guhagarika intambara yo muri Gaza.

Nyuma yaje gusobanura ko inshingano z’uru rwego zitazagarukira kuri Gaza gusa, ahubwo ko ruzanifashishwa mu gukemura izindi ntambara n’amakimbirane hirya no hino ku Isi.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yifuza u Burusiya n’u Bushinwa muri Board of Peace
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yifuza u Burusiya n’u Bushinwa muri Board of Peace