Abinyujije kuri Twitter, ku wa Gatanu Trump yanakomoje ku kuba yaratindije ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo kuzamura umusoro kugera kuri 25%, ku bindi bicuruzwa byo mu Bushinwa, umwanzuro wabombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Werurwe.
Ati “Nasabye u Bushinwa gukuraho imisoro yose ku bicuruzwa byacu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo inyama z’inka n’ingurube nshingiye ku kuba ibiganiro ku mubano mu by’ubucuruzi biri kugenda neza”.
Ku Cyumweru gishize nabwo Trump yari yifashishije Twitter mu gutangaza itinzwa ry’izamurwa ry’iriya misoro, n’inama ku bucuruzu izamuhuriza na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa mu nyubako ya Mar-a-Lago muri leta ya Florida.
Umwaka wa 2018 waranzwe n’intambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu, aho byombi byongereye imisoro y’ibicuruzwa bituruka hamwe bijya ahandi bifite agaciro k’asaga miliyari 300 z’amadolari.
U Bushinwa ni cyo gihugu cya kabiri Amerika yoherezamo ibicuruzwa byinshi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho imibare ituruka mu biro bishinzwe ubucuruzi igaragaza ko mu 2017 boherejeyo ibifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari, soya ikaba yari yihariye miliyari 12$.





Ibitekerezo 0