Perezida wa Amerika na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wagiye kuri uyu mwanya muri Nyakanga umwaka ushize, nyuma yo kwegura kwa David Cameroon, bose bashishikajwe n’inyungu za Politiki mu biganiro biri bubahuze.
CNN yanditse iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’Intebe May yari yabwiye Abongereza ko igihugu cyabo kizaba igihangange mu by’ubucuruzi nikiramuka kikuye mu Muryango w’Ubumwe by’Ibihugu by’ Uburayi, ndetse kugirana amasezerano y’imikoranire mu by’ubucuruzi na Amerika bakizera ko byaba inkingi mwikorezi muri iyo nzira.
Trump nawe afite inyungu ifatika muri byo kuko amasezerano y’ubucuruzi bagirana n’u Bwongereza, ni amwe mu yo ubutegetsi bwa Trump bufata nk’urugero rwiza mu by’ubucuruzi.
Gusa uru ruzinduko ruje Amerika itarahitamo umu-Democrates uzaba umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubucuruzi, ibintu byatumye Trump avuga ko aziganirira na Theresa ku by’Ubucuruzi.
Yagize ati “ Ngiye guhura na Minisitiri w’Intebe ejo (uyu munsi), ariko nkuko mubizi simfite Umunyamabanga ushinzwe ubucuruzi ngo baganire, ariko nzabyikorera."
Kuba May abaye umutegetsi wo hanze wa mbere ugiye kubonana na Trump, bifite icyo bivuze ndetse byagize agaciro gakomeye ubwo Trump yafataga icyemezo cyo gusoresha 20% ku bintu bituruka muri Mexique byinjira muri Amerika kugira ngo hishyurwe urukuta Trump ashaka kubaka, ibintu byatumye inama Perezida wa Mexique, Enrique Peña Nieto, yagombaga kugirana nawe ihagarikwa.
Minisitiri w’U Bwongereza waraye ugeze muri iki gihugu, kuri uyu wa Kane, abaye umunyacyubahiro wa mbere w'umunyamahanga ugiye kugera mu biro bya Trump mu gihe Obama we yari yahisemo Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Taro Aso, nk’umushyitsi we wa mbere, nyuma y’ukwezi kumwe arahiriye kuyobora Amerika mu 2009.






Ibitekerezo 0