Ni uturere turindwi turi mu Ntara ya Chanthaburi na kamwe gaherereye muri Trat. Utwo turere ni Mueang Chanthaburi, Tha Mai, Makham, Laem Sing, Kaeng Hang Maew, Na Yai Am, Khao Khitchakut na Khao Saming.
Intambara ikomeje guhuza ibihugu byombi ikomeje gufata intera cyane ko ikomeje kwangiza byinshi ku mpande zombi by’umwihariko ku ruhande rwa Thailand.
Amakuru agaragaza ko abanya-Thailand 14 barimo abasivili 13 bamaze kwitaba Imana mu gihe ku ruhande rwa Cambodia bivugwa ko ari umwe umaze gupfa ariko hari impungenge ko imibare y’abapfa n’abakomereka ikomeza kwiyongera.
Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Nyakanga 2025, mu bice bitandukanye bya Thailand urugamba rwari ruhinanye mu bice bitandukanye kuko hagiye humvikana urusaku rw’imbunda zirimereye.
Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo Kamere muri Thailand yategetse ko ibyanya bikomye bitandatu byegereye umupaka wa Cambodia bifungwa.
Imirwano ikomeye hagati y’impande zombi yatewe n’amakimbirane amaze imyaka myinshi, ashingiye ku duce two ku mupaka.
Mu 1907 ubwo Abafaransa bakolonizaga Cambodia, baciye umupaka wayo, ariko Thailand igaragaza ko batabikoze neza cyane cyane mu duce turimo insengero ku buryo bishobora guteza amakimbirane.
Mu 2011, ingabo za Thailand na Cambodia zahanganiye mu gace karimo urusengero rwa Preah Vihear, impande zombi zishinjanya kuvogera ubutaka bw’urundi. Hapfuye abantu 20, abandi benshi barahunga.
Biteganyijwe ko Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano gakora inama y’igitaraganya igamije kurebera hamwe uko icyo kibazo gikomeje gufata indi ntera hagati y’ibihugu byombi cyabonerwa umuti.













Ibitekerezo 0