Muri Thailand ho hari isoko ritangaje riremera rwagati mu nzira ya Gari ya Moshi.
Iri soko ryitwa ‘Maeklong Railway Market’ riherereye mu ntara ya Samut Songkhram. Abenegihugu baryita amazina arimo ‘Life-risk’, abandi bakaryitirira umutaka kubera ko abarikoreramo benshi baba bitwikiriye imitaka.
Ni isoko risanzwe ariko kubera ukuntu ritangaje abakerarugendo baturutse mu bindi bihugu bajya kurisura ngo bihere amaso igisa na filime kiriberamo buri kanya.
Ricururizwamo ubwoko bw’imboga butandukanye, imbuto, inyama n’ibindi. Isaha yo gufungura ni saa kumi n’ebyiri za mu gitondo rigafunga amasaha nk’ayo ku mugoroba.
Umucuruzi n’umuguzi baba biteguye gukizwa n’amaguru mu gihe batazi kuko Gari ya Moshi inyura muri iryo soko inshuro nyinshi ku munsi.
Uko bigenda iyo Gari ya Moshi ihageze abacuruzi bazinga imitaka yabo bakavana ibicuruzwa bashoboye mu nzira ibindi bakabireka, yamara gutambuka ibicuruzwa n’imitaka bikongera gusubizwa mu mwanya byahozemo, akazi kagakomeza nk’aho nta cyabaye.





Ibitekerezo 0