Indege nyinshi ku Isi ku wa Gatatu zahinduye ibirere izindi zihagarika ingendo, mu rwego rwo kwirinda ko zagirira ikibazo mu kirere cya Iraq na Iran, biturutse ku bisasu Iran yarashe ku birindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika muri Iraq n’umwuka w’intambara uhari nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashe umusirikare mukuru mu ngabo za Iran, Gen Gasem Soleimani.
Ibyo byemezo bije bikurikira impanuka y’indege itwara abagenzi ya Ukraine yakoze impanuka ikimara guhaguruka i Tehran mu gitondo cyo ku wa Gatatu abagenzi 167 n’abakozi bayo 9 bakahasiga ubuzima.
Abayobozi muri Iran batangaje ko ishobora kuba yaratewe n’ikibazo indege yari ifite. Ukraine yarabyemeye yirinda kugira icyo itangaza mu gihe iperereza rikomeje.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko bazagira uruhare muri iryo perereza nk’abantu bafite ababo baguye muri iyo mpanuka kuko haguyemo abanya-Canada 63.
Ati “Guverinoma yacu izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, kugira ngo twizere ko ikibazo cy’iyi ndege gicukumbuwe kandi ibibazo bya Canada bisubijwe.”
Sosiyete y’indege Lufthansa yo mu Budage n’izindi ebyiri ziyishamikiyeho zahagaritse ingendo zazo muri Iraq ni mu gihe Air France na Dutch carrier KLM zombi zihuriye mu ihuriro rya sosiyete z'indege ryitwa SkyTeam zatangaje ko zihagaritse ingendo zose zanyuraga mu kirere cya Iraq na Iran kugeza igihe kitazwi.
Ibyo byemezo biragira ingaruka ku bagenzi bagera ku 15,000. impuguke zinavuga ko biragira ingaruka no kuri izo sosiyete z’indege bitewe n’amakimbirane akomeje mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati.
Uretse izo, ingendo Emirates airline (sosiyete ikomeye muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu) igirira hagati ya Dubai na Baghdad zahagaritswe nk’uko bene zo babitangaje. Bavuze ko babikoze ku bw’umutekano w’abagenzi, abakozi babo, n’indege zabo.
Icyakora, sosiyete y’indege ya Qatar Airways niyo imaze gutangaza ko ingendo zayo muri Iraq zirakomeza nkuko bisanzwe.
Ubuzima bwo mu Burasirazuba bwo hagati, bukomeje guhungabana, nyuma y’amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran nyuma yo kwica Qassem Soleimani wari umuyobozi w'umutwe udasanzwe w'ingabo za Iran, igihugu cyatangaje ko kizamuhorera mu buryo bukomeye.





Ibitekerezo 0