{Sosiyete Kodak yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikora apareye zifotora cyangwa za kamera, yamenyesheje ubutegetsi ko yagize igihombo gikabije.}

Iyi sosiyete yashinzwe mu myaka ya 1880 niyo yakoze bwa mbere kamera ngendanwa kandi ituma abantu benshi bashobora gufata amafoto bitabagoye.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga ngo mu kinyejana gishize, izina rya Kodak ryari mu mazina y'amasosiyete yamenyekanye kurusha ayandi ku isi, dore ko na “camera” umuntu wa mbere wageze ku kwezi yakoresheje afata amafoto yari iyo mu bwoko bwa Kodak.

Abakurikirana ibintu hafi bo baravuga ko sosiyete ya Kodak bagiye biguru ntege mu kujyana n'ikoranabuhanga rigezweho nk'ikora rya za kamera zidakoresha filime.

Myaka 15 ishize kandi agaciro kayo karaguye cyane kava kuri miliyari 31 kagera kuri miliyoni 150 z'amadolari.

Hejuru ku ifoto: Abashinze sosiyete Kodak