{Abarwanyi ba al-Shabab ku wa Kane bagabye igitero ku cyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) mu murwa mukuru wa Somaliya hagwa abantu 9.}
Televiziyo Al JAzeera yatangaje ko ko Ingabo za AU zibungabunga amahoro muri Somalia (AU) zashyize ahagaragara itangazo rivuga ko muri icyo gitero haguyemo abarwanyi 3 ba AU n’umuturage umwe.

Iryo tangazo rivuga kandi ko abarwanyi batanu ba al Shabab nabo bishwe batatu bagatabwa muri yombi.
Umutwe wa al-Shabab watangaje ko wateguye icyo gitero ushaka kwivugana abakozi ba AU na Loni bari mu birori bya Noheli.
Al Shabab n’umutwe wa Kiyisiramu wo muri Somalia ushaka gushinga Leta igendera ku matwara y,idini ya Islam. Mu 2012 watangaje ko ukorana na Al Qaeda.




Ibitekerezo 0