{Ubwo ku wa 20 Mata Snoop Dogg yizihizaga umunsi wahariwe urumogi, abaturanyi be bamuhamagarije polisi.}
Amakuru dukesha urubuga 7sur7.be, avuga ko Snoop Dogg, mu munsi mukuru wo kwizihiza umunsi wahariwe urumogi, yatumiye inshuti ze mu busitani bwe buri Los Angeles, ku bw' amahirwe make uwo munsi mukuru ntiwamaze umwanya munini, aho abaturanyi ba Snoop bihutiye guhamagara polisi, kubera kubangamirwa n'imodoka nyinshi zari ziparitse nabi aho ibirori byaberaga .
Ubwo bahageraga, bihutiye gufasha Snoop Dogg kutagira umujinya, kuko atemeraga ko ibyo bibaho, ariko amaherezo yaje kwemera guhagarika uwo munsi mukuru.
Tariki ya 20 Mata, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wabaye umunsi w'imyigaragambyo kubera itegeko ryemerera abantu kunywa urumogi.


Ibitekerezo 0