Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa ateganyijwe umwaka utaha wa 2017.

Abanyamuryango b’ishyaka ry’aba-Républicains Sarkozy abarizwamo bazatora mu Ugushyingo umukandida bifuza ko yazabahagararira.

Nicolas Sarkozy ntiyabasha kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu gihe cyose akiri umuyobozi w’ishyaka rye ari nayo mpamvu yatangaje ko agiye kwegura ku buyobozi bwaryo.

Agomba kwegura mbere ho ibyumweru bibiri y’umunsi wa nyuma wo gutanga ibyangombwa byemerera abakandida guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Iyo tariki ntarengwa ni iya 9 Nzeli.

Alain Juppé nawe wifuza kuyobora u Bufaransa yanenze Sarkozy avuga ko yakoresheje umwanya we nk’umukuru w’ishyaka ashaka uko kandidatire ye yazemerwa.

Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva kuya 16 Gicurasi 2007 kugera kuya 15 Gicurasi 2012.

Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva kuya 16 Gicurasi 2007 kugera kuya 15 Gicurasi 2012
Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva kuya 16 Gicurasi 2007 kugera kuya 15 Gicurasi 2012
Alain Juppé yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995
Alain Juppé yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995